Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Rubavu:Ku mupaka w’u Rwanda na DRC humvikanye amasasu yaguye mo umuntu umwe abandi barafatwa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo humvikanye amasasu menshi yaguye mo umusirikare wa Congo umwe,babiri barafatwa abandi bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko uwapfuye ndetse n’abatawe muri yombi bari bavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bashaka kwinjira mu Rwanda mu masaha ya saa Saba z’igicuku.

Ibyo byabereye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu.Nta nzego z’ubuyobozi ziragira icyo zitangaza ku byabaye gusa amakuru avuga ko hari bugire igitangazwa mu gihe umuryango (EJVM) uraba umuze kugera aho byabereye ndetse umaze no gukora raporo y’ibyabaye .

Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC zifatanije n’ingabo za SADC bakomeje imirwano imaze no guhitana bamwe bo mu ngabo za SADC zigizwe ahanini n’ingabo zo muri Afuruka y’Epfo.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts