Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: Umugore yahukanye nyuma y’ amezi abiri yonyine ashatse ageze iwabo ahita apfirayo kubera ibiteye agahinda umugabo we bakundanaga urwo gupfa  yari yabanje kumukorera

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru iteye agahinda naho umugabo witwa Hagumimana Emmanuel  yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gukubita no gukomereta bikabyara urupfu umugore bari bamaranye amezi abiri babana munzu bataraseranye.  

Ibi byabereye mu murenge wa Mudende, Akagari ka Kanyundo, umudugudu Murambi, kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024.

Mu gihe amakuru avuga ko izi nkoni zabyaye urupfu yazimukubise kuwa 25 Mata 2024, umugore yahukanira iwabo ari naho yarembeye bagerageza kumujyana kwa muganga agapfira mu nzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric yahamije aya makuru avuga ko bari bamaranye amezi abiri gusa.   Ati “Umusore yari igihazi, bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye yaramukubise yahukanira iwabo ntiyabivuga, nyuma arembye nibwo bagiye kumujyana kwa muganga ahita apfa.”

Umurambo wa nyakwigendera kuri iki cyumweru, tariki 28 mata 2024 wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, uhita ushyingurwa.

Gitifu Murindangabo yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, yabyara intonganya, kuko bakwiriye gukemura ibibazo mu bwumvikane byananirana bakegera ubuyobozi bukabagira inama. Hagumimana yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.

Mu ntara y’iburengerazuba, inkuru zo kwicana zikomeje kwiganza, dore ko no mu karere ka Nyamasheke kuri iki cyumweru umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore amukuramo umwana yari atwite.

Related posts