Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: Umugabo yatawe muri yombi azira kwica umugore we batamaranye kabiri

 

 

Mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Mudende, Akagari Ka nyundo, umudugudu wa Murambi, kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024, RIB yataye muri yombi umugabo witwa Hagumimana Emmanuel akekwaho kwica umugore we bari bamaranye amezi abiri babana.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo yakubise umugore we babanaga gusa batarasezeranye, ku itariki 25 mata uyu mwaka 2024, inkoni zimurembeje arahukana, ageze iwabo bamujyana kwa muganga kubw’amahirwe make ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric yahamije aya makuru avuga ko uyu musore mu busanzwe ari igihazi.

Yagize ati “Umusore yari igihazi, bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye yaramukubise yahukanira iwabo ntiyabivuga, nyuma arembye nibwo bagiye kumujyana kwa muganga ahita apfa.”

Uyu muyobozi Murindangabo Eric yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane, yabyara intonganya, kuko bakwiriye gukemura ibibazo mu bwumvikane byananirana bakitabaza ubuyobozi bukabagira inama.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, uhita ushyingurwa, naho Hagumimana we afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Mudende.

Related posts