Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: Umubyeyi wari uvuye ku isoko yishwe urwagashinyaguro

Mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza, abagizi ba nabi, bishe umubyeyi witwa Kwiringira Sifa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, bikaba byabaye hakiri kare mu masaha ya kare, amakuru ahari nuko uyu mubyeyi yishwe ubwo yari avuye guhahira urubyaro rwe, dore ko afite abana babiri bakiri bato cyane.

Abaturage baturanye n’uyu mubyeyi bavuze ko babayeho mu bwoba kubera aba bagizi ba nabi, bakomeza bavuga ko Leta ikwiriye gushaka umuti urambye kuri iki kibazo cy’abagizi ba nabi bahora babahotera ndetse bamwe bakabiburiramo ubuzima. Kandi ko nta muturage ukibasha gutabara mugenzi we.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonavanture yavuze ko aya makuru ari ukuri ndetse anavuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’uru rupfu, Yaboneyeho no gusaba abaturage kurushaho gutabarana, no gutangira amakuru ku gihe ku uwariwe wese batazi, ni uwo bakekaho imyitwarire mibi.

Ati “Nibyo koko uwo mubyeyi yishwe, ikindi turahumuriza kandi tunihanganisha umuryango wabuze umubyeyi, icyabaye mu byukuri kirababaje ariko umutekano urahari, iperereza ririgukorwa, ababigizemo uruhare bazafatwa kandi bazahanwa.”

Urupfu rw’uyu mubyeyi ruje mu gihe muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi havugwa ubujura bukorwa n’abiyise ’Abuzukuru ba Shitani’, ibituma bamwe mu batuye muri aka karere basaba inzego bireba guhagurukira ikibazo cy’umutekano uhungabanywa na bene abo bajura.

Related posts