Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: RIB yafunze umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’ Abaturage mu Murenge , kubera icyaha gikomeye akurikiranyweho

 

Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’ Abaturage ( Etat Civil) mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, yatawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB , rumukurikiranyeho ibyaha yakoze mu mwaka wa 2016, Uyu mugore w’imyaka 36 akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Inkuru mu mashusho

Ni ibyaha bikekwa ko yakoze tariki ya 23 Kamena 2016 ubwo yari Noteri w’Umurenge wa Rugerero, akaba yarakoze inyandiko mpimbano igaragaza ko uwitwa Ndarigoroje Augustin afite afite ububasha bwo kugurisha umutungo utimukanwa (ubutaka) bw’Akarere ka Rubavu bwari bwaratijwe ikigo cyahakoreraga.

Ukekwa yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.Ndarigoroje Augustin w’imyaka 53 we yatawe muri yombi ku wa 10 Gicurasi 2023 akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego za Leta no kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda.

Ndarigoroje we Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza ryari rigikomeje.

Muri iryo perereza nibwo Uwimbabazi yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyo byaha.Nk’icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye ruswa riteganya ko uwagihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10.000.000 Frw.

Icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano uwagihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB yibukije Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite ndetse akanakoresha inyandiko mpimbano.Yasabye kandi abantu kwirinda gukora ibyaha nk’ibyo kuko bihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azashyikirizwa ubutabera.Abantu basabwe kujya bagira ubushishozi igihe cyose baba bagiye kugura umutungo utimukanwa bakajya bashaka n’andi makuru yisumbuye ho ntibararurwe no kuba ibyo bagiye kugura bifite igiciro gito.

 

Related posts