Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: Benshi bibaza impamvu muri Stock y’umurenge habonetsemo imibiri y’abantu

 

Imibiri 12 hataramenyekana inkomoko yayo, yasanzwe mu bubiko bw’ahahoze hakorera ibiro by’umurenge wa Kanzenze w’akarere ka Rubavu.

Ku wa 19 Gicurasi ni bwo iyi mibiri yasanzwe mu yahoze ari stock ibikwamo ibikoresho byashaje y’uriya murenge kuri ubu hasigaye hakorera ibiro by’akagari ka Nyamikongi.

Yabonwe n’umukozi ushinzwe amasuku wari ugiye muri iriya stock, mbere y’uko atanga amakuru; bigakekwa ko imaze imyaka itanu muri buriya bubiko.

Ikinyamakuru BWIZA dukesha inkuru bwo cyageragezaga gusobanuza Nkurunziza Faustin uyobora umurenge wa Kanzenze ku by’iriya mibiri yirinze kugira icyo ayivugaho; asaba umunyamakuru kuzamusanga i Rubavu akaba ari bwo bavugana.

Inkuru mu mashusho

Yandikiye umunyamakuru ati: “Uzaze ejo mu gitondo tuvugane, ubu ndi mu nama.”

Perezida w’umuryango IBUKA mu karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yemeje ko iriya mibiri yabonetse; avuga ko inzego zitandukanye zirimo gukora iperereza ngo hamenyekane aho yaturutse.

Ati: “Ikibazo turakizi, ariko ntabwo turabona amakuru haracyashakishwa amakuru, inzego z’iperereza yaba Polisi ndetse na RIB ndetse n’izindi nzego zibishinzwe baracyakora iperereza kugira ngo tumenye inkomoko y’iriya mibiri.”

Mbarushimana yavuze ko iperereza ririmo gukorwa rigamije kumenya niba iriya mibiri ari isanzwe, iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abishwe n’abacengezi; bijyanye no kuba akarere ka Rubavu kari mu bibasiwe cyane na bo.

Yavuze kandi ko mu bagomba kubazwa harimo abakozi bayoboye muri uriya murenge wa Kanzenze kugira ngo hamenyekane uko imibiri yageze muri stock yawo.

Perezida wa IBUKA muri Rubavu yavuze ko nta wuzi igihe iriya mirambo yagereye muri iriya stock, gusa avuga ko “ikigaragara ihamaze igihe.”

Yunzemo ko nka IBUKA basanze iriya mirambo ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaba inzego z’ubutabera gukurikirana uko iriya mirambo yageze muri buriya bubiko, hanyuma ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

Related posts