Abatawe muri yombi ni Uwiringiyimana Alice, w’imyaka 28, ni SEDO w’ Akagari ka Kabirizi na Habumugisha Cyprien w’ imyaka 33 y’ amavuko, uyu we akaba ari umuyobozi w’ umudugudu wa Nyamyiri.
Aba bombi batawe muri yombi bakekwaho kwaka amafaranga abagizweho ingaruka n’ ibiza ndetse bakanishyira kuri lisiti y’abahabwa imfashanyo y’amafaranga, ari guhabwa bene abo bantu.
Aba bayobozi bo mu murenge wa Rugerero bafashwe tariki ya 18 Gicurasi 2023.
UMUSEKE dukesha aya makuru wamenye ko bakurikiranyweho ibyaha birimo kwaka amafaranga abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza kugira ngo, bashyirwe kuri lisiti y’abahabwa imfashamyo y’amafaranga, ari guhabwa bene abo bantu.
Ikindi ngo bariya bayobozi bakurikiranyweho gushyira kuri lisiti abataragizweho ingaruka n’ibiza, “babanje kubaha amafaranga”.
Aba bayobozi kandi ngo banakurikiranyweho kuba na bo barishyize kuri lisiti y’abahabwa amafaranga, kandi bataragizweho ingaruka n’ibiza.
Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
ICYO ITEGEKO RIVUGA:
GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE ni icyaha gihanwa n’itegeko, ugihamije ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5), ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
KUNYEREZA UMUTUNGO cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7, ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.
KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA, cyo ugihamijwe ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).