Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: Abagore barimo gutabaza , abagabo bishakire barimo barabata kubera ubukene bakajya gushaka abayafite

Mu Karere ka Rubavu ,mu Murenge wa Nyundo ,abagore bakomeje gutabaza bavuga ko abagabo babo babataye bakajya kwirebera abafite amafaranga, dore ko baba babategereje mu gihe abo basanganywe bo baba nta n’urutoboye bafite.Ibi byagarutsweho n’abaturage bo mu murenge wa Nyundo ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Rwandatribune wari wahatembereye, babivuze bagira bati ”:Nibyo rwose ikibazo cy’ubuharike gisumba ibindi byose biri muri uyu murenge, kuko abagabo iyo babonye bikomeye bajya kureba abagore bifitiye amafaranga”

Uwo twahaye izina rya Uwimana kubera impamvu y’umutekano we, utuye muri uyu murenge yagize ati: ” Abantu batuye muri ibi bice bifitemo ingeso yo gukunda abagore benshi, bityo rero kubera ko batajya banyurwa n’umugore umwe ntacyo wakora ninayo mpamvu hahora ubukene.”

Icyakora n’ubwo bimeze bityo muri ibi bice ngo ikibazo cy’Ubuharike harigihe bikururwa n’abagore babona bafite agafaranga bagahita basiga abagabo babo bakajya kwirebera abandi, bigatuma n’abagabo bahita bajya kureba abandi.

Ikibazo cy’inzara nacyo kigahera aho ngo kuko ari umugabo aba yigendeye n’ifaranga abonye akarijyana mu kabari, n’umugore bikaba uko bikanatuma ikibazo cy’ihangana mu miryango bifata indi ntera,Ibi kandi bituma abana bata amashuri baba benshi ndetse n’ikibazo cy’inzara kigafata indi ntera.

Related posts