Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Rose Kana yashyize ukuri kose hanze nyuma yibyavuzweko yashwanye na Bruce Melodie ndetse na Element bakoranye indirimbo ya Fou de toi

Umuhanzi mushya hano mu Rwanda Ross Kana uherutse kugaragara mundirimbo Fou de toi yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Element yaciye impaka zabaye nyuma yo kutagaragara mu gitaramo cya Giants of Africa

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na n’igitangazamakuru cya hano mu Rwanda ubwo yari abajijwe icyabaye kugira ngo ntagaragare muri iki gitaramo nyamara indirimbo yagaragayemo yararirimbwe.

Bruce Melodie nk’umwe mubahanzi Bari bategerejwe nabenshi kuza gususurutsa imbaga yabari bitabiriye yageze hagati yageze hagati ahamagara Element ku rubyiniro baririmbana indirimbo yitwa ‘Fou de toi’.

Ross Kana yavuzeko nawe yari kugaragaramo ariko akaza kugira gauhunda itunguranye bigatuma atitanira iki gitaramo.

Ross Kana yanaboneyeho umwanya wo gukuraho urujijo no guca impaka ku bajya bavuga ko asigazwa inyuma mu bikorwa bya 1:55 AM Ltd ireberera inyungu ze.

Ati “Namaze gusinya amasezerano muri 1:55AM Ltd, turi gukorana kandi ibikorwa biratangira kujya hanze mu minsi ya vuba, hari indirimbo yanjye nenda gushyira hanze kandi bari kumfasha.”

Aba bahanzi Bose babarizwa muri 1:55AM Ltd iyoboye n’umunyemari Gael

Uyu muhanzi utaragira izina rikomeye Ari mubatanga ikizere dore ko indirimbo yagaragaye mo byagaragayeko afite impano idasanzwe

Related posts