Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB yataye muri yombi abashinjwa kwica umubyeyi wasabaga indezo

 

Mu karere ka Ngororero
Umurenge wa Nyange, Akagari ka Vuganyana mu Mudugudu wa Nyamwungo, abantu batandatu barimo umwarimu bafunzwe bashinjwa kwica umubyeyi witwa Nyirakanani Claudine w’imyaka 42, wasabaga indezo n’uwari warabyaranye nuwo  nyakwigendera.

Ibi byabaye ku wa 22 Weruwe 2024, bamwe mu batawe muri yombi harimwo, Musabyimana Theoneste ari we wabyaranye na n’uyu mubyeyi bivuganye, Ndayambaje Vedaste uzwi nka Bujyanga, Mukesharukundo Alexis uzwi nka Kajeneza , Ntezimana Oswald uzwi nka  Gapyisi, Dusanimana Venuste uzwi ku izina rya Rubundura na Mujawamaliya Berthilde uyu akaba ari umugore wa Musabyimana Theoneste kandi akaba ari n’umwarimu ku mashuri abanza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rwataye muri yombi aba bashinjwa ibyaha tariki ya 27 Werurwe 2024, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha muri cyo, mu kwica uyu mubyeyi Nyirakanani Claudine.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko intandaro y’icyateye urupfu ari uko uyu nyakwigendera yari yarabyaranye n’uyu Musabyimana ariko akanga gutanga indezo kandi yari yarabitegetswe n’urukiko.

Ati “ Musabyimana Theoneste yabyaranye na nyakwigendera Nyirakanani Claudine urukiko ruza gutegeka Musabyimana Theoneste kujya atanga indezo ya 20,000Frw buri kwezi;  ibyo byaje kuba intandaro yo kumwica. “

Dr Murangira akomeza avuga ko mu makuru bafite ari uko Musabyimana Theoneste amaze kumenya icyo urukiko rumutegeka, afatanyije n’umugore we, batangiye koherereza nyakwigendera ubutumwa bugufi bumutera ubwoba bamubwira ko nubwo abatsinze ku bijyanye n’indezo, ntazo bazamuha niyo yazibona azazihabwa batakiriho.

Urwego rw’ubugenzacyaha rukomeza ruhamya ko ibi byaha bibahamye bazahanishwa igifungo cya Burundu, kuko ngo nta mpamvu n’imwe yabaho yatuma umuntu yambura undi ubuzima, bityo ko abaturarwanda bose basabwa kudahishira icyaha icyo aricyo cyose, bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe.

Abafashwe, dosiye yoherejwe mu  Bushinjacyaha tariki ya 03 Mata 2024 nabwo buyiregera Urukiko tariki ya 07 Mata 2024 .

Related posts