Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB yataye muri yombi abarimo umukozi w’Akarere hatangazwa n’ ibyo akekwaho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu babiri barimo ushinzwe Ibikorwa Remezo mu Karere ka Kirehe, bakurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw muri miliyoni 21 Frw bari batse rwimezamirimo ngo azabone isoko. RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, mu butumwa uru rwego rwatambukije ku mbuga nkoranyambaga zarwo.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rwafunze Gasagure Vital, ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 500,000 Frw muri 21 000 000 Rrw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo azahabwe isoko.”

RIB itangaza ko abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo yayo ya Kirehe mu gihe dosiye yabo yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abantu nk’aba bafatwe, ndetse na ruswa iranduke burundu mu Rwanda.

Related posts