Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB yafunze umunyamategeko ukorera mu Mujyi wa Kigali hatangazwa n’ibyo akekwaho.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamategeko ukorera mu Mujyi wa Kigali, Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo akemure ikibazo cy’umuturage.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04.03. 2024.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize iti RIB yafunze Rwagasore Theoneste, umunyamategeko ukorera mu Mujyi wa Kigali.

Uru rwego rukomeza rugira ruti”Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo akemure ikibazo cy’umuturage.”

Uru rwego kandi rwaboneyeho gutanga ubutumwa, ruti “RIB irashimira abatanze amakuru kuri iki cyaha, inakangurira n’abandi baturarwanda gukomeza gutunga agatoki ababasaba ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa babahe serivisi bemererwa n’amategeko.”

RIB ivuga ko  Uwafashwe ubu  afungiye kuri Sitasiyo y’uru rwego ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ku irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

KGLNEWS.COM

Related posts