Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB yafunze umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko ukekwaho kwaka no kwakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi  umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko, ukekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanwa  rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza  ko bazaza ku rutonde rwabatsinze.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kane tariki ya ku wa 21 Werurwe 2024.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize iti” RIB yafunze Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko”

Uru rwego rukomeza rugira ruti Akurikiranweho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanwa  rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza  ko bazaza ku rutonde rwabatsinze.

Uru rwego kandi rwaboneyeho gutanga ubutumwa, ruti”RIB irashimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye kw’iterambere ry’igihugu.”

RIB ivuga ko uyu mukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko ubu  afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Related posts