Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abayobozi babiri bo mu karere ka Nyaruguru, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa rubanda no gukora inyandiko zitavugisha ukuri. Aba bayobozi ni Ndungutse Leon, Umuyobozi w’Imirimo Rusange, na Amahe Arthur, Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza muri ako karere.
RIB ivuga ko aba bayobozi bafashwe bakekwaho kunyereza amafaranga angana na 3,308,000 Frw, amafaranga yari agenewe gushyira mu bikorwa gahunda ya VUP mu mirenge 12 y’akarere ka Nyaruguru. Uru rwego rwavuze ko aba bayobozi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko abayobozi bafite inshingano zo gucunga umutungo wa rubanda bagomba kubahiriza ibitegenwa n’ amategeko,kuko kunyuranya na byo bugize ibikorwa buhanwa n’ amategeko.RIB kandi ivuga ko idateze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’ abo.