Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB yafunze ababyeyi bananiwe inshingano z’ abana babo, n’ abandi bakora ibi byaha barabwirwa

 

 

Uburere bw’abana buri mu nshingano z’ababyeyi, baba babana na bo cyangwa batabana, Gusa imibare ya RIB, igaragaza ko kuva muri 2019 kugera muri Mata 2023 hari ababyeyi 186 bateshutse ku nshingano zo kurera abana babo, zirimo kubishyurira amashuri nyamara batabuze ubushobozi, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2023, nibwo Uru rwego rwatangaje ko rwahagurukiye ikibazo cy’ababyeyi batita ku nshingano zabo zo kurera, bikaviramo abana guta ishuri cyangwa kujya mu ngeso mbi zirimo n’ubuzererezi.

Urwego rw’ Ubugenzacyaha mu Rwanda , RIB, rwatangaje ko rwafunze umugabo ukurikiranyweho kwanga kwishyurira abana be amashuri kandi abishoboye bikabaviramo kwirukanwa mu ishuri.

Abikurikiranyweho hamwe n’uwahoze ari umugore we, ubu batandukanye byemewe n’amategeko kuko bombi bafite inshingano zingana ku bana babo.

RIB ivuga ko umugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, na ho umugore akurikiranywe adafunze kugira ngo yite ku bana, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ati “Ubutumwa ni uko n’abandi babyeyi bameze batyo, batuzuza inshingano, RIB izakomeza iperereza, bafatwe bahanwe.”

Dr Murangira asaba ababyeyi kwibuka ko amakimbirane hagati yabo adakwiye kuba impamvu yo guta inshingano zo kwita ku bana bashinzwe kurera kuko bihanwa n’amategeko.

 

Related posts