Mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024,nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu 10 bakekwaho icyaha cyo kwigana inzoga zo mu bwoko bwa ‘likeri
Aba batawe muri yombu n’uru rwego biyitirira inganda zizwi zisanzwe zikora, bagakoresha ibirango byazo bihimbano,hano mu mugi wa Kigali.
Batatu bafatiwe mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, muri bo bakoraga izi nzoga mu buryo buhoraho mu gihe abandi barindwi ari ibyitso kuko bababikiraga ibikoresho bifashishaga.
Mu bafashwe umwe muri bo yari Mutwarasibo aho bakoreraga mu rugo iwe ndetse bakamwishyura amafaranga menshiHarimo abakurikiranweho kandi n’ibindi byaha birimo: kunyereza imisoro no kugerageza guha umugenzacyaha indonke (ruswa) ingana na 4,800,000frw kugira ngo atabakurikirana.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye itangazamakuru ko ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na 31,435,750frw.Yasabye abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’igihugu.Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko n’iya Rusororo, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.