Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB igiye kwinjira mu kibazo cya Ruswa y’ igitsina bivugwa ko iri mu mukino w’amagare

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rugiye gukurikirana ibibazo byavuzwe mu irushanwa Mpuzamahanga ryo Gusiganwa ku Magare, Tour du Rwanda,Ni nyuma y’uko hari bamwe mu bakobwa bigeze gukorera ibigo bitandukanye muri Tour du Rwanda bavuze ko batswe ruswa y’igitsina kugira ngo bahabwe akazi muri iryo rushanwa.

RIB yavuze ko igiye gukurikirana ibi bivugwa muri iri rushanwa Mpuzamahanga riri gukinirwa mu Rwanda ku nshuro ya 16 kuva ryaba Mpuzamahanga.N’ubwo bamwe mu batanze ubuhamya bavuga ko batswe iyo ruswa y’igitsina, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko nta n’umwe uratanga ikirego.

Gusa rwemeje ko rugiye kwinjira muri iki kibazo kimaze kuvugwa inshuro irenze imwe.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yavuze ko bagiye gukurikirana iyo ruswa y’igitsina ivugwa muri Tour du Rwanda.Ati “Twarabimenye ariko ibivugwa aba ari byinshi. Ariko hari ibivugwa ari ibihuha, hari ibivugwa bifite ireme. Iyo twumvise inkuru nk’iyo twebwe tujyamo, tugakurikirana.Yakomeje agira ati ” Ubu icyo twakoze ni uko tugiye gutangira gukurikirana, twasanga koko bifite ireme, icyo gihe ababigizemo uruhare byanze bikunze bakurikiranwa.”

Ingingo ya Gatandatu y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano ya ryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamwe n’icyo cyaha, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.Umuntu wese uhamijwe n’Urukiko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Related posts