Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RDCongo: Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana, kuvuguruzanya hagati y’ ubuyobozi na MONUSCO ku byo kuva mu Mujyi wa Butembo.

Ubuyobozi bw’ Intara ya Kivu ya Ruguru muri RDCongo , buremeza ko Ingabo za MONUSCO zavuye mu Mujyi wa Butembo mu gihe ubuyobozi bw’ ubu butumwa bwa Loni bwo bwemeza ko Ingabo zabwo zihari.Guverineri w’ urwego rwa Gisirikare ruri kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru , Constant Ndima, ejo ku wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, ubwo yari yagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru mu ruzinduko rw’ iminsi itatu amase muri uyu Mujyi wabereyemo imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana MONUSCO, yavuze ko izi ngabo zamaze kuvana ibikoresho byazo muri uyu Mujyi.

Gusa Ndeye Khady Lo , umuvugizi w’ agateganyo wa MONUSCO, yavuze ko bavanye bimwe na bimwe mu bikoresho byaho muri Butembo bakabijyana mu bindi bice byo muri iki gihugu. Ati“Ntabwo twavuye muri Butembo. Habayeho kohereza bimwe mu bikoresho byacu mu kandi gace. Tuzakomeza gufasha FARDC i Butembo no mu bindi bice byo muri Kivu ya Ruguru.”

Constant Ndima, we kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, yemeje ko MONUSCO yamaze kuva muri uyu mujyi wa Butembo ndetse ko n’ ibikoresho byayo byose bisigayemo bizajyanwa mu Mujyi wa Beni.

Uyu Muyobozi wa Kivu ya Ruguru , yaboneyeho kongera gusaba abamagana MONUSCO kutazongera gukora inyigaragambyo nk’ iyabaye mu byumweru bibiri bishize. Ati“MONUSCO yamaze kugenda. Ku bikoresho bikiri muri uyu mujyi, tugiye guhuririra i Goma n’abashinzwe ubu butumwa kugira ngo tuganire uko na byo babihavana. Naho abandi bantu [ba MONUSCO] basigaye i Butembo, ndabizeza ko turi gutegura uburyo bahava.”

Umujyi wa Butembo , ni umwe wabereyemo imyigaragambyo ikomeye ubwo Abanye_ Congo biraraga mu mihanda bamagana MONUSCO , yanaguyemo abantu benshi barimo n’ abo ku ruhande rwa MONUSCO.

Byavuzwe kandi ko mu myigaragambyo yabereye muri aka gace , abasirikare ba MONUSCO barashe amasasu mu baturage ndetse ari na yo ntandaro ya bamwe bahasize ubuzima mu gihe ubuyobozi bw’ izi ngabo bwo bwahihakanye , bukavuga ko ahubwo hakwiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ahaturutse amasasu yarashwe mu baturage.Gusa abaturage bo muri uyu mujyi bari baherutse gutangaza ko batifuza kubona imodoka MONUSCO nimwe icaracara mu muhanda kuko ubwo bazayibona , abazaba bayirimo bazahura n’ akaga gakomeye.

Related posts