Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

RDC yatangaje ko igiye gushoza intambara ku Rwanda

Nyuma y’aho umubano wa RDC n’u Rwanda ugenda urushaho kuzamba, kuri ubu uruhande rwa Congo rwamaze gutangaza ko rugiye kugaba igitero ku Rwanda.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Mayaya, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Mayaya yavuze ko u Rwanda rwahise nabi bityo ko bagomba kurushozaho intambara.

Ati: “U Rwanda rwahisemo nabi kuko intambara rwashoje ku Gihugu cyacu igiye kuruhindukirira n’abaturage barwo, aho gukomeza kwihisha inyuma y’inyeshyamba za M23.”

Uyu muvugizi wa Guverinoma yakomeje avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yashakaga inzira ya dipolomasi, ariko ko u Rwanda nta bushake bw’iyi nzira rugaragaza bityo akaba ariyo mpamvu bahisemo inzira y’intambara.

Ati: “Ariko umwuka uhari ugaragaza ko u Rwanda rutifuza inzira z’amahoro, ni yo mpamvu twakoze ayo mahitamo… Igihe ni iki ngo dushyire iherezo kuri ibi bibazo kandi u Rwanda ruzababazwa n’ibyo rwishoyemo.”

Ibi bije bikurikira umwanzuro iki gihugu giherutse gufata wo kwirukana Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo. Bikaba birushaho kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza.

Guverinoma y’u Rwanda yo itangaza ko inzira z’ibiganiro na dipolomasi arizo zikwiye kwifashishwa mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ko hakwiwe no kubahirizwa amasezerano y’amahoro.

Related posts