Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umunyamakuru Daniel Michombero yongeye kuvugwa cyane nyuma yo gutangaza amakuru yaje kugaragara ko ari ibinyoma byambaye ubusa.
Uyu munyamakuru uzwiho gushyigikira ibitekerezo bya Leta ya RDC, yigeze gutangaza ko yabonye amashusho agaragaza Umuyobozi w’ibiro by’Umuyobozi wa AFC/M23, Yannick Tshisola, ari mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’Umuyobozi ushinzwe imari muri iri huriro, Fanny Kayembe, gusa aya makuru yaje kugaragara ko nta shingiro afite.
Ku wa 10 Mata 2026, Michombero yongeye kwandika ku rubuga rwa X ko yabonye andi mashusho agaragaza Jean-Luc Mashagiro, ushinzwe gukusanya imisoro mu birombe bya Rubaya muri teritwari ya Masisi, ari kumwe n’umugore ,bari mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati: “Muri aya mashusho y’iminota 5 n’amasegonda 40, Bwana Mashagiro agaragara ari kumwe n’umugore uzwi neza bari gukora imibonano.”
Gusa ifoto yashyize hanze nk’iy’uwo muyobozi, yaje kugaragara ko atari iye, ahubwo ari iy’umuhanzi w’Umunyarwanda Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, ari kumwe n’umugore we.
Iyo foto si nshya kuko yasakajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za 2025, ikavugisha benshi ndetse igateza impaka, aho bamwe mu bayikwirakwije bagejejwe imbere y’ubutabera.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, abantu bane ari bo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu bazira kuyakwirakwiza.
Nyuma y’iri kosa, abakoresha urubuga rwa X batangiye kwibasira Michombero, bamushinja kubura ubunyamwuga no gukwirakwiza amakuru atizewe agamije guharabika AFC/M23.
Si ubwa mbere uyu munyamakuru ashinjwa gutangaza amakuru atari yo, kuko akunze kunengwa gukwirakwiza ibihuha, nubwo kenshi haba hari ibimenyetso bimunyomoza.
