Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

RDC Bihinduye isura Umutwe wa M23 Kongo ufashe mpiri umusirikare wa kongo,dore ibimubayeho.

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo watangaje ko wafashe mpiri umusirikare wa kongo wari mu bagize Brigade ,mu mirwano imaze iminsi hagati yawo naLeta ya Kinshasa.


Uyu mutwe wagize uti : Twafashe umusirikare wa kongo ku rugamba uyu munsi I Kinyandonyi, muri Kivu yamajyaruguru. Imbunda ye yari nu bwoko bwa AK47.


Chimporeport dukesha iyi nkuru, ivuga ko kongo bagerageje guhamagara ushinzwe itangazamakuru muri uyu mutwe, Rene Abandi ariko telephone ye ntibashe gucamo.


Uyu mutwe kandi uvuga ko mu gihe wafataga uyu musirikare yarimo aha amategeko itsinda ayoboye.
Kuri ubu intambara hagati ya kongo na M23 ikomeje kuvuza ubuhuha aho imirwano irikuba umusubirizo amanywa ndetse no mu ijoro.


Kuri ubu amahanga akomeje kwibaza ikizahagarika iyi mirwano gusa bamwe bakemeza ko izatinda guhagarara hashingiwe ku buryo yatangiye.


Bakunzi ba kglnews dukomeje kubakurikiranira ibijyanye niyi mirwano kugira ngo tumenye neza amakuru ajyanye nayo umunsi ku munsi.

Related posts