Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), i Kinshasa, hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Guerre”, bugamije gukangurira abaturage kudakomeza kwemera ko intambara ikoreshwa nk’urwitwazo rwo guhisha ibibazo by’imiyoborere igihugu gifite.
Ubu bukangurambaga bwabereye mu mihanda itandukanye y’ingenzi muri Kinshasa, aho abaturage basabwe gusobanukirwa neza imiterere y’ibibazo byugarije igihugu no kwirinda kuyobwa n’imvugo za politiki zishingiye ku ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC. Ababuyoboye bagaragaza ko hari impungenge z’uko ubuyobozi bushobora kuba bukoresha iyo ntambara mu kwirengagiza ibibazo by’ingenzi birimo imiyoborere n’imicungire y’umutungo wa Leta.
Mu byagarutsweho cyane, harimo ingengo y’imari nini igenerwa urwego rw’umutekano. Bivugwa ko asaga miliyari 13 z’amadolari y’Amerika amaze gukoreshwa mu gisirikare no mu bikorwa by’umutekano, ariko hakaba hataraboneka umusaruro ugaragara ku rugamba. Ibi byatumye bamwe mu baturage n’abasesenguzi basaba ko habaho igenzura ryimbitse ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga, kugira ngo hamenyekane uko akoreshwa n’inyungu akorera igihugu.
Mu burasirazuba bwa RDC, imirwano iracyakomeje guhuza ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, irimo n’ihuriro rya AFC/M23 . Iyi ntambara imaze imyaka myinshi yaragize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, ubukungu n’umutekano muri rusange.
Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko nubwo ikibazo cy’umutekano gikomeye, hakenewe ubuyobozi bugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo mu buryo burambye. Ibi birimo gukoresha neza umutungo wa Leta, gukomeza ibiganiro bya dipolomasi no kubaka inzego z’umutekano zikomeye zishingiye ku bunyamwuga.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje kugaragaza ko bushyize imbaraga mu kugarura amahoro n’umutekano, nubwo bwemera ko urugendo rukiri rurerure. Leta igaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba gifite imizi myinshi, irimo inyungu z’amahanga, bigatuma kugikemura bisaba ubufatanye mpuzamahanga.
Muri rusange, ubu bukangurambaga bugaragaza ko ijwi ry’abaturage rikomeje kwiyongera, risaba ko habaho ukuri, gukorera mu mucyo no gushyira imbere inyungu z’igihugu, aho gukoresha intambara nk’urwitwazo rwo gusubika ibibazo by’ingenzi bireba imibereho y’abaturage.



