Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuruamakuru mashyaImikino

Rayon Sports Yahishuriye Abakunzi Bayo Amabanga Ifite Umwaka utaha W’imikino.

Rayon Sports yahishuye ko yamaze gutegura gahunda zose zijyanye n’isoko ryo kugura abakinnyi rya 2022-23, bakaba bakeneye abakinnyi 17 bazatwara miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru twamenye ni uko Ibi perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabigaragarije mu nama nyunguranabitekerezo y’iyi kipe yabaye ku Cyumweru gishize tariki ya 1 Mata 2022 yereka abari bitabiriye iyi nama umuronko w’ikipe.

Jean Fidel Yagaragaje ko iyi kipe yifuza kugura umunyezamu umwe ndetse ikongerera amasezerano umwe mu bo ifite ugeze ku musozo w’amasezerano ye, aba bombi bakazatwara miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri ba myugariro ifite, 3 muri bo nibo bazongererwa amasezerano maze igure abandi 2, aho ngo  bateguye ingengo y’imari ya miliyoni 50 kuri bamyugariro.

Nkuko perezida wa Rayon Sports yabisobanuriye muri iyo nama ngo iyi kipe Iteganya kugura abakina hagati 3 ikongerera amasezerano 1, bizayitwara miliyoni 55, abataha izamu izongerera amasezerano 2 maze igure 4 aho bazatwara miliyoni 65. Yose hamwe akaba miliyoni 185.

Uretse aba bakinnyi bazagurwa n’abazongererwa amasezerano, Rayon Sports byitezwe ko izarekura umubare munini w’abakinnyi bitewe n’umusaruro muke.

Muri aya mafaranga miliyoni 185, abakunzi ba Rayon Sports bakaba barahavuye bakusanyije miliyoni 43 zizafasha iyi kipe ku isoko ryo kugura abakinnyi.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports Ikomeje urugamba rwo kwegukana igikombe cy’amahoro aho kuri uyu wa kabiri irakirwa n’ikipe ya Bugesera FC ni umukino  wo kwishyura wa ¼ mu mikino y’igikombe cy’amahoro urabera kuri sitade ya Bugesera.

Related posts