Ikipe ya Rayon Sports ifite abazamu bashobora kutagira ikintu gikomeye bayifasha, yamaze kumvikana n’umuzamu ukomeye kandi ufite ubushobozi bwo guhesha igikombe ikipe yaba arimo yose.
Rayon Sports muri iki gihe ikomeje kugarukwaho cyane n’itangazamakuru ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi hano mu Rwanda nyuma yo gutsindwa na Gorilla kandi byavugwaga ko uraba ari umukino w’ubusabane bagendeye ku bayobozi b’iyi kipe bayoboye muri Rayon Sports.
KIGALI NEWS twamenye ko Hakizimana Adolphe nyuma yo kwitwara uko yishakiye agasiba imikino imwe n’imwe ndetse yanagaruka ntagire kinini afasha ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe yamaze gutangira kuganiriza umuzamu Nikolas Sebwato usanzwe afatira ikipe ya Mukura Victory Sports, kandi ngo bamaze kumvikana byose akeneye.
Ibi byatangiye kuvugwa mu minsi yashize ariko byongera kuzamuka cyane ku munsi wejo hashize ubwo umuzamu Hakizimana Adolphe yakoraga amakosa akomeye ndetse bigatuma iyi kipe ye itsinda mu buryo bworoshye kandi aba Rayon benshi bari bamwizeye cyane. Ntabwo iki gusa ari cyo kizatuma Sebwato aza muri Gikundiro gusa ahubwo kuko umutoza Afhamia Lofti ushobora gutoza Rayon Sports umwaka utaha ngo azahita amuza ntagihindutse ngo aramukunda cyane.
Ikipe ya Rayon Sports nubwo yatsinzwe bigasa nkaho ivuye ku gikombe cya Shampiyona, ariko kugeza ubu iracyafite amahirwe yo kuba yakegukana igikombe cy’Amahoro kuko muri 1/2 izahura na Mukura Victory Sports kandi ifite ubushobozi bwo gutsinda mu gihe yaba iteguwe neza.