Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Rayon Sports ishobora gutakaza myugariro wayo mbere yo gukina na APR FC.

Rayon Sports Ishobora gutakaza umukinnyi ukomeye usanzwe akina mu bw’ugarizi kubera impamvu zitandukanye.

Myugarariro wa Rayon Sports uri ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe, ibyo kuguma mu ikipe ya Rayon Sports ntibirizerwa nyuma yo kunugwanugwa n’ikipe ya APR FC.

Niyigena Clement yinjiye muri Rayon Sports muri 2020 avuye mu ikipe ya Marines, yayisinyiye imyaka 2 ubu ikaba irimo igana ku musozo.

Amakuru ahari ni uko uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi n’ubundi wari wifujwe na APR FC, ikanamwerekana mu bakinnyi yaguze 2019 ariko igahita imusubiza muri Marines, yongeye kumwifuza ndetse ibiganiro byo bisa n’ibyarangiye nubwo nyirubwite atarerura ngo abitangaze.

Andi makuru ariko na none avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports nabwo buticaye burimo gushaka uburyo uyu umusore bari bubakiyemo mu bwugarizi bamugumana.

Kugeza ubu uyu musore nawe Ntarafata umwanzuro kuko nubwo APR FC imuha byinshi ariko na none ku giti cye yumva yaguma muri Rayon Sports nkuko bitangazwa nabamwe mu nshuti ze zahafi.

Bivugwa ko kandi Rayon Sports ibiganiro bigeze kure na Usengimana Faustin ku buryo mu gihe Niyigena Clement yaba agiye iyi kipe bitayigora guziba icyuho cye.

Clement aramutse agiye muri APR FC yaba afite akazi gakomeye ko guhanganira umwanya na Buregeya Prince ndetse na Nsabimana Aimable basa naho bamaze gufatisha.

Related posts