Rayon Sport: Kimwe mubigo bikomeye cyane hane mu Rwanda cyagaragaje ko cyifuza kuba cyaba umufatanya bikorwa mushyashya wa Rayon Sport . Wakwibaza uti ese iki kigo cyaba cyifuza gukorana na Rayon Sport cyaba ari ikihe? komeza usome witonze.
Nkuko bikunda kugarukwaho nabantu benshi batandukanye,bemeza ko ikipe ya Rayon Sport ariyo ifite abakunzi benshi ndetse ibi bikaba bitakiri ikintu cyo kuba umuntu yatindaho ahubwo ari ikintu kigaragarira ukireba wese. Ubwo ikipe ya Rayon Sport yakinaga umukino ubanza muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’amahoro bakina na Bugesera Fc, abafana bagaragaje ko bari kurundi rwego ndetse bigaragarira buri wese.
Uyumuyobozi utifuje ko hatangazwa amazina ye yavuzeko kiriya gikorwa abafana bakoze, cyagaragarije uwaruhari wese ndetse n’uwabibonye kumbuga nkoranyambaga ko iyikipe yambara ubururu n’umweru ariyo shusho nyakuri y’umupira w’u Rwanda ndetse akaba yanavuzeko byagaragazaga ko abafana ba Rayon Sport bahora banyotewe n’insinzi ndetse bakaba ari babantu bayigeraho bakagaragaza ibyishimo bishimye.
Uyumuyobozi yavuze ko ikikigo ahagarariye kiri mubiganiro byibanze na Rayon Sport ndetse akaba anatangaza ko abona biri kugenda bitanga umusaruro ndetse anatangaza ko icyabakururiye guhitamo ikipe nka Rayon Sport nuko ariyo kipe yonyine igira abakunzi benshi kandi bagirira umumaro abafatanya bikorwa ba Rayon Sport aho yatangaje ati “Ntawutaziko Skol yamenyekanye kubera aba bafana, natwe nubwo abantu basanzwe batuzi ariko bizaba byiza kurushaho, nidutiza imbaraga uriya murindi w’abarayon mukubona ibyishimo natwe bagatiza umurindi ibikorwa dukora umunsi kumunsi.
Uyumuyobozi kandi kubera umutekano ndetse no kutifuza kuba yavuga kubijyanye n’ibizaba bikubiye mumasezerano yatangaje ko mubyo baganiriye harimo gutera inkunga ikipe bisanzwe (guha ikipe amafranga amwe namwe) ariko banumvikana ko abafana ba Rayon Sport bari muri za Fan Club nabo bazagenerwa amafranga ndetse iki kigo kizajye kibaha n’imyambaro bambara mugihe baje gufana iyikipe.
Nubwambere mu Rwanda hagiye kuboneka umuterankunga wemera gutera inkunga ikipe ndetse n’abafana bayo kuko mubusanzwe twari tumenyereye ko abatera inkunga batera inkunga ikipe ubundi bikarangirira aho. usibye ibi byose uyumuyobozi yadutangarije kandi yanadusabye ko hatatangazwa amazina y’iki kigo kuko kubwe yumva igihe cyo kubitangaza kitari cyagera. ujye ukomeza usome inkuru zacu igihe nikigera bakatwemerera gutangaza izina tuzabikora mubambere.