Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Raila Odinga watsinzwe amatora ya Perezida wa Kenya yegejeje ikirego mu rukiko rw’ ikirenga, inkuru irambuye..

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umunyapolitiki Raila Odinga wari uhagarariye Impuzamashyaka Azimio la Umoja mu matora ya Perezida wa Kenya, yatanze ikirego mu Rukiko rw’ Ikirenga avuga ko atemera ko yatsinzwe na Dr Willam Ruto.

Ku wa 09 Kanama 2022, nibwo habaye amatora y’ umukuru w’ Igihugu muri Kenya , aho Dr William Ruto wahoze ari Visi Perezida wa Kenya yatsinze Raila Odinga bari bahanganye kuri uyu mwanya.

Ku rundi ruhande ariko, ubwo hari hamaze gutangazwa uwatsinze, Raila Odinga yahise atangaza ko atemeranya n’ibyavuye mu matora ndetse kuri uyu wa 22 Kamama, yashyirije ikirego Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko rwatesha agaciro intsinzi ya Dr Ruto.

Mu kiganiro yagejeje ku barwanashyaka be ndetse n’abanyamakuru ubwo yari avuye gutanga ikirego, Raila Odinga wari kumwe na Martha Karua bari bafatanyije kwiyamamaza wari kuzaba Visi Perezida iyo batsinda, yavuze ko ibyo bakoze biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya.

Abashyigikiye Raila Odinga n’amashyaka bafatanyije nabo bakomeje imyigaragambyo ndetse kuri uyu wa Mbere bazindukiye ku Rukiko rw’Ikirenga bafite ibyapa bigaragaza ko bibwe amajwi ndetse bakeneye Demukarasi mu gihugu cyabo.

Urukiko rw’Ikirenga ku wa 5 Nzeri 2022, nibwo biteganyijwe ko ruzemeza burundu uwatorewe kuyobora Kenya.

Kugeza ubu Raila Odinga aracyavuga ko Dr Ruto atigeze amutsinda mu matora ahubwo habayeho uburiganya.

Related posts