Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RAB yagaragaje ikibazo cyateye igabanuka ry’umusaruro w’ibirayi gusa inerekana uburyo bwiza bugiye gukoreshwa mu kuvuguta umuti w’icyo kibazo.

Ikigo cy’igihugu kita ku buhinzi n’ubworozi RAB cyagaragaje ko impamvu ikomeye ituma umusaruro w’ibirayi ukomeje kurumba ari uko abahinzi babihoza mu murima ntibabisimbuze ibindi myaka.

Kandi guhoza igihingwa kimwe mu murima, bituma uwo murima utiyegeranya ngo wishakemo imbaraga zo kwera kuko icyo gihingwa kinyunyuza ifumbire n’indi myunyungugu ituma amasambu yera.

Gusa RAB itanga inama ku bahinzi wo gusimburanya imyaka mu mirima kugira ngo itazagunduka, kuzongera kwera cyane bikazanga.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, National Institute of  Statistics of Rwanda (NISR) giherutse gutangaza ko umusaruro w’ibirayi mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023 wagabanutseho 9% ku wari wahinzwe ku buso bwa hegitari 48,210.

Akaba ari igabanuka rigaragara kubera ko riri munsi y’umusaruro wari wabonetse mu gihembwe cyabanje aho ibirayi byagihinzwemo byari bihinze kuri hegitari 52,858.

Ni mu gihe kandi ku rwego rw’igihugu, nabwo ibirayi byagabanutse kuko byageze kuri toni 326,677 mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga ry’umwaka wa 2023 mu gihe mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2022 hari heze toni 331,016.

Ubundi ubusanzwe ahantu hera ibirayi byinshi mu Rwanda ni mu Turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na  Rubavu.

Gusa hari n’ahandi byera ariko ari bike nko mu Turere twa Nyaruguru na Nyamasheke.

Ariko kandi abaturage bo bavuga ko impamvu ibatera kurumbya, ari uko nta fumbire ihagije kandi igezweho babona.

Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande, abahanga bo bavuga ko gusimburanya imyaka mu murima ari bwo buryo bwiza bwo kweza kandi bikongera n’ubudahangarwa by’imyaka mu guhangana n’udukoko tuyangiza.

Gusa abashakashatsi bo muri RAB banatangaza ko bakomeje ubushakashatsi butandukanye mu kureba uko ikibazo cy’umusaruro muke w’ibirayi cyarangira burundu.

Related posts