Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

R.Kelly ubuzima bwe bwose agiye kubumarira mu buroko yongeye gukatirwa imyaka 20 yiyongera ku myaka 30

 

Umuhanzi R. Kelly yari asanzwe yarakatiwe imyaka 30 n’urukiko rwa New York nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucuruza abana mu buryo butemewe n’amategeko hamwe no kubakoresha Filimi z’urukozasoni.

Uyu mugabo kuri ubu afite imyaka 56 y’amavuko ndetse ni umwe mu bahanzi babaye ibyamamare mu njyana ya R&B akaba umwanditsi w’indirimbo n’ibindi bitandukanye.

Bwana Kelly yakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’urukiko rwa Illinois nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukinisha Filimi z’urukozasoni abana bakiri bato ndetse ibi byaha yabihamijwe kuwa kane w’iki cyumweru nk’uko ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.

Kelly usanzwe yitwa Robert Sylvester Kelly yari yakatiwe imyaka 30 y’igifungo n’urukiko rwa New york icyakora nyuma yo gukatirwa indi myaka 20 uyu mugabo agomba kuzafungwa umwaka umwe muri iyi 20 yakatiwe ni ukuvuga ko agiye kumara imyaka 31 mu buroko.

 

Related posts