Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Prince Kid  mu mazi Yatuye,RIB yamaze kohereza dosiye ya Prince Kid mu Bushinjacyaha.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwamaze kohereza dosiye ya Prince Kid mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha bitatu(3).

Iyi ni inkuru ishingiye kuri Ishimwe Dieudonné aho hashize iminsi avugwaho ibyaha bitandukanye gusa bitari byagashyizwe ku mugaragaro ninzego zibishinzwe ariko kuri ubu bikaba byamaze kujya ahagaragara.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na RBA dukesha iyi nkuru.

Ishimwe Dieudonné asanzwe ayobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ kuri ubu akaba akomeje gukurikiranwaho ibyo byaha bitatu(3) twavuze haruguru.

Mu byukuri Ishimwe Dieudonne Yafashwe tariki 26 Mata 2022, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB y’i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Related posts