Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Prince Kid araburana ku ifungwa n’ ifungurwa by’ agateganyo.

Prince Kid araburana ku ifungwa n’ ifungurwa by’ agateganyo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, nibwo Ishimwe Dieudonne ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ihohotera rishingiye ku gutsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushnwa rya Miss Rwanda mu bihe bigiye bitandukanye , yitabye urukiko rw’ ibanze rwa Kicukiro ngo aburanye ku ifungwa n’ ifungurwa by’ agateganyo.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yatawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha ( RIB) ku wa 24 Mata 2022, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Prince Kid w’ imyaka 36 kuri iyi tariki twavuze haruguru yagaragaye arinzwe bikomeye n’abapolisi benshi, yambaye ikositumu y’ubururu bwijimye, inkweto z’umukara, agapfukamunwa k’umukara yambaye amapingu.

Mu cyumweru gishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Dr. Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwaho ibyaha bitatu: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Related posts