Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

President w’afurika y’iburasirazuba Evariste Ndayishimiye yaciriye amarenga Felix Tshisekedi y’uko yakemura burundu ikibazo cya M23. Ngaya amakuru azindutse avugwa!

Hashize igihe gito President w’igihugu cy’uburundi atorewe kuba president w’africa y’uburasirazuba. akijya kubuyobozi uyumugabo yatangaje ko kimwe mubintu azashyiramo imbaraga ku ikubitiro arugufasha mugushyiraho ingamba zikomeye mukugarura ndetse no kubungabunga umutekano muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Ubwo yaganiraga n’ijwi rya Amerika dukesha ayamakuru, umuvugizi wa leta ya DRCongo yatangaje ko umuyobozi w’afurika y’uburasirazuba President Evariste Ndayishimiye yagiriye inama ikomeye president wa DR Congo Felix Antoine Tshisekedi kukuntu yakemura burundu ikibazo cya M23. uyumuvugizi yatangaje ko kimwe mubikomeye yamubwiye yamusabye ko yayoboka inzira y’ibiganiro n’aba barwanyi ubundi ibibazo byabo bigakemuka mumahoro ngo kuko mugihe hazakomeza gushakishirizwa ikibazo muntambara, bizateza ibindi bibazo kandi n’igisubizo ntikiboneke.

Ibi byose bigiye hanze nyuma yuko abarwanyi ba M23 benda kwigarurira umujyi wa Goma mugihe abasirikare ba leta bari bagabye ibitero kubirindiro by’aba barwanyi murwego rwo kureba niba babatsimbura bakabakura mubice bamaze kwigarurira aribyo Bunagana ndetse na Rutshuru. biteganyijwe ko intumwa ya President Evariste Ndayishimiye izagera i Kinshasa kumunsi wejo.

Nubwo kandi ibi byose bimeze gutyo, abarwanyi ba M23 bakomeje urugamba ndetse baranatanga ikizere yuko uru rugamba bazarutsinda ndetse bakagera kuntego yabo aho babyita ko ari ukurwanira uburenganzira bwabo bambuwe muburyo bo bita amaherere.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba gituma ingabo za FARDC zikomeza gutsindwa n’aba barwanyi, mugihe aba barwanyi bahakana inkunga iyariyo yose ndetse bakavuga ko aribo ubwabo birwanira , ariko hakibazwa impamvu bakomeza batsinda igisirikare cya Leta gifite ibikoresho bihagije ndetse kinahembwa neza mugihe abo barwana ntakintu gifatika bafite.

Related posts