Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

President Felix Antoine Tshisekedi Kwihangana byanze Asaba Gen Sultan Makenga wa M23 ikintu kimwe mbere yo gufata umujyi wa Goma. Soma iyinkuru witonze!

Abarwanyi ba M23 nyuma yuko bigaruriye uduce dutandukanye twa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse aba barwanyi bakaba baherutse no gutangira kugenda bashyiraho abayobozi batandukanye, kurubu bakaba bamaze iminsi mike bimitse umuyobozi mushya w’umujyi wa Bunagana, kurubua aba barwanyi ba M23 bahangayikishije cyane leta ya Felix Antoine Tshisekedi ndetse uyumugabo kubwe bikaba bivugwa ko mumaguru mashya ashobora kuba yagirana imishyikirano n’ubuyobozi bwa M23 we yitaga umutwe w’amabandi.

Inkuru ducesha ikinyamakuru Goma24 News ivuga ko president wa Condo kwihangana byamunaniye nyuma yo kubona ibyo aba barwanyi ba M23 bari kugenda bakora muduce bigaruriye ndetse akaba afite n’impungenge ko aba barwanyi bashobora kuba bafata umujyi wa Goma muburyo bworoshye. President Felix akaba yasabye Gen Sultan Makenga kuba yahagarika ibitero biri gukorwa bisatira umujyi wa Goma ndetse ngo mugihe ibi byose yaba abihagaritse leta ikaba yiteguye kuba yagirana ibiganiro n’aba barwanyi maze hakaba hashyirwa mubikorwa ibikubiye mumasezerano aba barwanyi bavuga ko atigeze yubahirizwa.

Nkuko kandi iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, abasirikare benshi bo mngabo za Leta ngo baba batangiye kugenda bakuramo akabo karenge bucece ngo nyuma yaho hamenyekanye amakuru ko abasirikare bakuru bari bayoboye urugamba bagiye bagambanira bagenzi babo maze bamwe bagafatwa mpiri n’abarwanyi ba M23 abandi bakagwa mubitero izingabo za leta FARDC yagerageje kugaba kuri aba barwanyi ba M23.

Related posts