Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Polyvalent yasobanuye uko yadukanye injyana itamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Umu-Rapper Bibebityo Anicet wamamaye nka “Polyvalent”, ari na ryo zina akoresha mu buhanzi bwe, yasobanuye impamvu yahisemo kuririmba indirimbo “KU MUSARABA” aherutse gushyira ku mugaragaro iri mu njyana ya Drill itamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni indirimbo yashyize hanze ku Cyumweru taliki 17 Kanama 2024, aho ikubiyemo ubutumwa bwereka abantu by’umwihariko abisanisha n’Isi igezweho, ko “iraha no kwishimisha by’akanya gato muri iyi Si, bidakwiye kugereranywa n’umunezero w’iteka ryose uzabonerwa mu Ijuru.”

Nyuma yo gusohora indirimbo KU MUSARABA yumvikanamo inyikiririzo y’itsinda rya Vestina & Dorcas bari mu bakunzwe muri uyu muziki, Polyvalent yatangaje ko yahisemo ubu buryo nyuma yo gusanga Abanyarwanda babukunda ariko hakaba nta muhanzi wabagereraga kuri iyi ngingo.

Yagize ati “Iyi ‘style’ ya ‘HOLY DRILL VERSION’ ntimenyerewe ku ndirimbo z’Inyarwanda ariko mu by’ukuri Abanyarwanda barayikunda. Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga nka Tik Tok ubona ko baba bakora za ‘challenges’ zayo ku ndirimbo z’inyamahanga.”

Uyu muhanzi ubangikanya uwo murimo n’ubusizi ndetse n’itangazamakuru, yakomeje asobanura uko yanditse iyi ndirimbo n’uko yahisemo kuzanamo n’inyikirizo [Chorus] ya Vestine & Dorcas iruhande rw’indi nyandiko ye bwite.

Ati “Mu Rwanda dufite indirimbo zahariwe Imana [Gospels] nziza zajya mu njyana ya Drill. Iki ni cyo nagendeyeho, kuko indirimbo yo yari ihari narayanditse yararangiye, ariko mpitamo gukuramo inyikirizo yayo nari nanditse, nshyiramo inyikirizo y’itsinda rya Vestine & Dorcas kugira ngo ibe ya HOLY DRILL VERSION nyirizina nifuzaga gukora.”

Umu-Rapper Polyvalent asohoye indirimbo KU MUSARABA yayobowe na Rugaba Steven, mu gihe akiri mu mpumeko y’umuvugo “Unkundira iki” yahuriyemo na Uwase Mignonne witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2022, basohoye muri werurwe uyu mwaka.

Uretse iyi ndirimbo yakiriwe neza, Polyvalent afite ibindi bihangano birimo indirimbo za ‘rap’ nk’izitwa Amayeri, Kaliza na Besto Sharing, n’izindi by’umwihariko izo anyuza ku muyoboro [Chaîne] wa YouTube “Polyvalent Official”, Audiomack n’izindi mbuga zinyuzwaho ibihangano.

KU MUSARABA – Vestine & Dorcas (Holy Drill Version) by Polyvalent

Polyvalent wasobanuye uko yadukanye injyana ya Drill itamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana!

Related posts