Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Polisi y’u Rwanda yanikiriye iya Kenya yegukana irushanwa ryo kurasa muri Afurika y’iburasirazuba

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2023, nibwo amarushanwa yo kurasa yahuzaga abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO 2023) yasozwa, abagore n’abagabo ba Polisi y’u Rwanda akaba aribo beguganye ibikombe.

Iri rushanwa ryo kurasa, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere, rukaba rwatwaye imidali 6 ya zahabu, imidali 5 ya Silver ndetse na 2 ya Bronze n’igikombe nyamukuru. Rwakurikiwe na Kenya yatwaye umudari umwe wa Zahabu, 2 ya Silver, umwe wa Bronze n’igikombe kiringaniye, naho ku mwanya wa gatatu haza Uganda yatwaye umudali umwe wa Zahabu, umwe wa Bronze n’igikombe gito.

 

Related posts