Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Platin P yihanangirije abakomeza kwivanga mu by’urugo rwe

Nemeye Platin wamamaye mu muziki nyarwanda nka Platin P Baba, yongeye kwihanangiriza abakomeza kugera imihoro urugo rwe, avuga ko iby’ingo z’abandi bitabareba.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri Instagram, ubwo umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga cyane uzwi nka Dumba yaragarutse ku bibazo byabaye mu rugo rwe avuga ko yarusenye.

Yagize ati, “Ingo z’abandi muba muzishakaho iki? Ko muvuga ko nasenye nigeze nubaka muhari? Byaba byiza mugabanyije kuvuga ku by’urugo rwange.”

Ibi yabivuze nyuma y’aho abantu benshi bakomeje kwibaza niba yaba yaratandukanye n’umugore we nyuma y’aho ahagana mu kwezi kwa Mata 2023 havutse  ikibazo cy’uko basanze umwana bari bafitanye atari uwa Platin nyuma yo gupimisha uteremangingondangasano bizwi nka DNA mu rurimi rw’icyongereza bigakomeza kuvugwa ko baba bagiye gutandukana.

Byamenyekanye ko uyu mwana nyuma yo kumupimisha, Platin P yaje kumenya  ko uyu mwana ari uw’umugabo Olivia yabeshyaga ko ari mubyara we nyamara uwo mugabo yaje kubwira Platin ko mbere y’uko babana, yari yaramuteye inda ndetse ko bagomba kumuha umwana we.

Platin yashyingiranwe na Ingabire Olivia taliki ya 03 Werurwe 2021, baza kwibaruka imfura yabo taliki ya 07 Nyakanga 2021 nyuma y’amezi make babanye.

 

Related posts