Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Platin duhuje gukomereka umutima! Judith wahoze ari umwamikazi wa Safi Madiba yibajije impamvu yashyingiwe na Safi kandi ntamitungo yari imwanditseho

 

Uyu Judith wahoze ri umugore wa Safi Madiba yavuzeko we na Platin bahuje agahinda dore ko nawe yashakanye na Safi Madiba nyamara ntakintu na kimwe kimwanditseho.

Ibi yabivuze nyuma yaho uyu mugore Kandi amaze guhabwa gatanya yemewe n’amategeko n’uwahoze ari umugabo we.Aba bombi Safi Madiba ndetse na Judith bamaze igihe barashwanye aho imyaka yarimaze kuba myinshi.

Ejo bundi hashize rero nibwo batangaje ko bamaze gutandukana byemewe n’amategeko aho bagabanye imitungo kuko ngo bari barasezeranye ivangamutungo.

Gusa igitangaje nuko ngo uyu Safi Madiba we nta mitugo yagiraga ahubwo ko bashobora kuba baragabanye imitungo y’umugore doreko uyu mugore yari amaze kugira imitungo myinshi mu gihugu ndetse no hanze hacyo.

Judith rero ubwo yari mukiganiro bamubajije kubya Platin yavuzeko bahuje agahinda doreko biri guhwihwiswa ko Platin nahana gatanya n’umugore we bizarangira bagabanye imitungo yose dore ko Platin Kandi yari ahagaze neza mu mitungo kuko yari yibitseho nakageretse yabanagamo nu mugore we.

 

Yakomeje avuga ko Kandi platin ari umugabo ngo kubwo kuba we yari yifitiye inzu ye bwite Kandi byarananiye bamwe, yongeraho kandi ko biteye agahinda kuba wakiyubakira inzu bikuvunnye bikarangira uyigabanye n’umuntu utazi uko iyo nzu yubatswe

Yavuze ko uko ibibazo byaba bimeze kose uba ugomba kwicarana n’uwo mubifitanye mukabicyemura ibi yabihuzaga nibiri kuba kuri Platin avugako bishobotse yakumva umugore we ko wenda wasanga afite impamvu nzima zatuma bamwumva.

 

Related posts