Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida w’uburundi yatangaje ko hari abarundi batishimye kubera u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu Cyumweru gishize  ubwo ishyaka riri ku butegetsi ryizihizaga umunsi wahariwe abagore bo muri CNDD-FDD, yatangarije i Gitega ko Abarundi bafite umunezero udasanzwe kubera ubuzima bwiza babayemo, ngo cyeretse Abarundi bacye bemeye kuba abagaragu bakabohwa amaboko n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muri ibyo birori Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko ntako bisa kuyobora abantu banezerewe, ni nyuma y’uko yari amaze gusaba abishimye kumanika amaboko mu kirere.

Yagize ati ” Abarundi ubu bose baranezerewe, Umurundi utanezerewe ni wa murundi wemeye kuba umucakara w’ubutegetsi bw’u Rwanda, ni we wenyine ubu ‘ajingitwa’.”

Uyu Perezida ni naho ahera asaba Abarundi guhamagara abahungiye mu Rwanda kujya kurya amatunda yo muri Edeni nk’uko asigaye yita u Burundi.

Ati ” Ndabatumye mwebwe Abarundi mubahamagare muti muve aho ‘mujingitwa’ muze mu gihugu cy’umunezero, mu Burundi uhageze abantu baraseka.”

Abo Barundi avuga ko baboshywe n’u Rwanda ni impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama. Zahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015 murii icyo gihugu.

Ndayishimiye yakomeje  asaba  Abarundi gutekana kuko igihugu cye kidagikeneye inkunga y’amahanga kuko ubutunzi bwacyo bwatumbagiye kugera aho amafaranga y’Amarundi asigaye angana n’Amadorali ya Amerika.

Yagize ati “Aho nasanze ivoka igura 5$ muri Amerika mu Burundi igurwa 100 FBU, mpita nsanga amadorali 5$ angana na 100Fbu.  Ndabona u Burundi butagisaba imfashanyo ahubwo ari bwo bufasha abandi, umuvuduko turiho turatera imbere.”

Gusa abaturage b’uburundi siko ibyo babibona, kuko hari bamwe mu barundi bavuga nta munezero bafite kuko ibiciro byariyongereye cyane ngo hari kurya umugabo hagasiba undi.

Umwe aragira ati ” Ntacyo umuntu akivuga, tugenda twarapfuye, urajya gupagasa wabona utwo guteka ukabura amakara, abana ntibakijya ku ishuri.”

Mugenzi we nawe ati ” Hano i Bujumbura ibyo kurya byose biva mu Ntara, mu gihe nta lisansi kubigeza aha nti bishoboka.”

Abanyepolitiki mu Burundi bavuga ko imvugo Perezida Ndayishimiye yadukanye zigamije kugerageza guhisha no koroshya ibibazo biri mu Burundi bwugarijwe n’ubukene na ruswa yabaye ndanze mu bategetsi.

Aba banyepolitike bakomeza bavuga ko  Ndayishimiye akwiriye gushaka abajyanama bakamwereka ibyakorwa kugira ngo u Burundi bube mu mahoro, umutekano n’ubukungu burusheho kuzamuka aho kwirema agatima no kubeshya abaturage.

Related posts