Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Perezida w’u Burundi yahamije ko agiye gufatanya na Tshisekedi ku rwanya u Rwanda

 

Kuri iki cyumweru Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwibohora agakuraho ubuyobozi buriho.

Yakomeje avuga ko yiteguye gukomeza urugamba arimo kugeza n’Abanyarwanda batangiye kotsa igitutu ubuyobozi bwabo. ashimangira ko ngo abizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ngo ikibazo ari abayobozi babi.

Olivier Nduhungirehe, ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, yamaganiye kure iyi mvugo itari nziza ya Perezida w’uburundi, ati “Ntabwo byumvikana uburyo Umuyobozi w’Igihugu cyo muri Afurika ushinzwe urubyiruko, amahoro n’umutekano yifata akajya imbere y’ibendera ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akizeza Abanyafurika guhirika ubutegetsi bwa Guverinoma yashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Akomeza avuga ko ari ibintu birenze kure gutandukira inshingano yahawe muri Gashyantare 2023, ahubwo ko ari no gutandukira cyane amahame yatumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushingwa.”

Amakuru ahari yizewe, ashimangira ko umubano wa Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi ashingiye kuri 5000$ Leta ya RDC yemeye kujya yishyura buri kwezi kuri buri musirikare umwe w’u Burundi, uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya M23, Ingabo z’iki gihugu zihuriyemo n’iza FARDC.

Mu mpera za 2023 nibwo umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko iki gihugu cy’igituranyi gishyigikira Umutwe wa RED- Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Related posts