Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida wa RDC yavuze umwaka ntarengwa MONUSCO igomba kuba yabaviriye mu gihugu. Inkuru irambuye

Perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo , Félix Tshisekedi yavuze ko ingabo z’ umuryango w’ abibumbye MONUSCO zigomba kuva mu gihugu cyabo mbere ya 2024 .

Uyu mukuru w’ igihugu cya Congo yagize ati“ Nyuma y’ amatora yo muri 2023 bagomba guhita batuvira mu gihugu bihuse. Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na Radio mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI, kuri uyu wa 23 Nzeri , ubwo yagiraga ati. Tugomba kureba uruhare cyangwa se akamaro MONUSCO izatugirira, ubundi bagasubira iwabo. Gusa ntangenga bihe ihari yo kugenda ariko ndizera ko bagomba kugenda mbere y’igihe bagombaga kuzagendera, nizera ko bazagenda mbere ya 2024.

Ubutumwa bw’ amahoro bushinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu , MONUSCO, bumaze igihe buvugwa ku buryo butandukanye , barashinjwa kutarangiza inshingazo zabo zo kugarura amahoro muri DRC. Kugeza ubu , abaturage bo mu Burasirazuba bw’ iki gihugu, bavuga ko amahoro kuyavuga ari nko kuvuga umuti utarigeza ubaho kuko bameza ko imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa yababujije amahwemo kandi MONUSCO ihari ntigire icyo ikora.

Impamvu nyamukuru iri gutuma aba baturage basaba ko manda ya MONUSCO yarangira harimo n’ ijambo ry’ umunyamabanga mukuru w’ umuryango w’ abibumbye , yavuze ubwo yemezaga ko M23 ari igisirikare giteye imbere gifite n’ ibikoresho biteye imbere kurusha ibya MONSCO.

Related posts