Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Perezida w’ Afurika y’ Epfo yahawe amasaha 24 kuba yamaze kwegura , inkuru irambuye

Mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo Perezida Cyril Ramaphose , abari mu mashyaka atavuga rumwe n’ iki gihugu , basabye ko yegura ku buyobozi bw’ Ishyaka ANC riri ku butegetsi bitarenze amasaha 42.

Hashize amasaha atari make bigarambiriza imbere y’ ibiro by’ Ishyaka ANC byitwa Luthuli House , bamwereka ko umugambi wabo ukomeje, barasaba ubuyobozi bw’ iri shyaka kweguza Ramaphosa kubera ko hari amakuru aherutse gutangazwa y’ uko hari umutungo wa Leta yanyereje akawukoresha mu nyungu ze mu kwita ku nka ze ziri ahitwa Limpopo mu cyanya kitwa Phala Phala , bivugwa ko yabikoze mu mwaka 2020.

Basanga kwegura kwa Cyril Ramaphosa ku buyobozu bw’ Ishyaka ANC byafasha abagenzacyaha kumukurikirana, bikaborohereza akazi mu kugenza ibyo akurikiranyweho birimo kunyereza amafaranga menshi akayakoresha mu bworozi n’ ubuhinzi bwe, abari ku isonga mu bashaka ko Ramaphosa yegura ni Carl Niehaus , Supra Mahumapelo na Des Rooyen. Uyu Mahumapelo avuga ko yari azi neza ibyaberaga mu bwatsi bwe , ariko ngo yabirengeje ingohe , aryumaho.

SABC yanditse ko abadashaka ko Ramaphosa akomeza kuyobora ANC batangaje ko yakoresheje nabi ububasha ahabwa n’ amategeko , atangira gukoresha umutungo w’ igihugu mu nyungu ze, abaturage bavuga ko niba ANC iteguje Ramaphosa mu masaha bamuhaye , bizaba ngombwa ko basakiza Ibiro byayo , bagafata Ibiro bya Radio na Televizyo by’ Igihugu ndetse n’ ahandi hantu hakomeye mu gihugu no mu mikorere ya ANC hagafatwa.

Hari impungenge ko Cyril Ramaphosa natubahiriza ibyo bamusaba , ibintu bizaba bibi cyane muri Afurika y’ Epfo , abantu bakaba bategereje uko bizagenda ku wa Mbere tariki ya 18 , Nyakanga 2022.

Related posts