Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Perezida Uhuru Kenyatta yongeye guterana amagambo na Visi Perezida we ushaka kumusimbura kuri uyu mwanya( reba icyo barimo gupfa )

Hasigaye iminsi 38 gusa ngo amatora rusange abe , Perezida Uhuru Kenyatta yongeye guterana amagambo na Visi Perezida we William Ruto , amubwira ko naramuka atorewe kuba Perezida ibyo arimo kwizeza abaturage ko ari urugambo gusa.

Mu muhango wabereye muri Salle ya KICC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2022 , Perezida Kenyatta utavuze mu mazina Visi Perezida William Ruto , yamushinje ko ibyo asezeranya abaturage abizeza ko natorwa kuba Perezida azabagezaho ari urugambo gusa kuko ngo yabaye Visi Perezida imyaka 8 nta nakimwe yigeze akora kandi yarafite igihe cyose gihagije.

Ati“ Wahawe akazi aho gukora ahubwo ukavuga vuga gusa, ibyo ni urugambo , none utangiye kubwira abaturage ngo nutorwa uzakora byinshi uko ni ukubeshya”.

Visi Perezida yashubije Kenyatta amusaba kuva ku ruhande akamuha amahirwe yo guhangana mu matora na Raila Odinga. Yibukije Perezida Uhuru Kenyatta ko ihangana riri hagati ye n’ umuyobozi wa ODM Raila Odinga nk’ uko BBC ibivuga.

Ati“Kandi sinigeze mbwira Uhuru Kanyatta ngo anshyigikire ndihagije rwose”.

Amatora muri Kenya ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2022, aho uguhangana gukomeye kwitezwe ku bakandida babiri aribo Visi Perezida William Ruto hamwe na Raila Odinga.

Related posts