Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Tshisekedi yavuze imyato Luvumbu uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports,agira nibyo amwemerera

 

 

Perezida Felix Antoine Tshisekedi, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2024, yatangaje ko yari yarifuje kwakira Hertier Nziga Luvumbu uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports akamushimira mbere yo kujya mu nama Adis Ababa ariko ntibyakunze gusa yiyemeza kuzamwakira akamushimira.

Luvumbu yirukanwe biturutse ku mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Luvumbu yatsinze igitego Police FC, ariko mu kucyishimira apfuka ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Iki kimenyetso cyakozwe na Luvumbu ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Amakuru avuga ko kugira ngo uyu mukinnyi akore iki gikorwa yari yemerewe indonke, ibi byaje gutuma ahabwa igihano cy’amezi atandatu adakina ku bwo kuvanga ibikorwa bya politiki n’ibya ruhago, bituma Rayon Sports itandukana nawe mu bwumvikane bw’impande zombi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yakinagamo.

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko ibyakozwe na Luvumbu ari ubutwari, amushimira byimazeyo kandi anahishura ko yari afite intego zo kujyana n’abandi barimo Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo, kumwakira  ku kibuga cy’indege nyuma biza kwitambikwa n’izindi gahunda nyinshi zifitiye igihugu akamaro.Yagize ati “Nanjye nashakaga kujya kumwakira mbere y’uko njya i Addis Ababa mu nama ariko ntabwo byakunze, narabikurikiranye ubwo yazaga, Minisitiri wa Siporo yari ku kibuga cy’indege, yarampamagaye, naramuvugishije, ndamushimira, musezeranya ko nzamwakira, nkamuha icyubahiro mu izina ry’igihugu, ibyo arabizi kuko narabimubwiye.”

Yavuze kandi ko yakoze ibishoboka byose ngo uyu mukinnyi yongere abone ikipe akinira. Ati “Nahise mpamagara Perezida wa AS Vita Club, inshuti yanjye Amadou Diaby, umuvandimwe wanjye, ndamubwira nti Perezida, ntabwo nshaka gutekereza, icyo bisaba cyose ndagikora n’iyo byasaba kwishyura nta kibazo, ariko uwo musore wabaye umusirikare w’agaciro w’igihugu, ukwiriye kumwakira muri AS Vita Club.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo mbizi neza niba umubare w’abakinnyi bawe wuzuye cyangwa se utuzuye, ariko ugomba kumufasha. Arambwira ati Perezida, [Luvumbu] yahoze muri AS Vita Club kandi namaze gufata umwanzuro, ko nzamufata. Muri make, ibijyanye no kuba yabona akazi, nta kibazo, afite akazi kandi yahawe ikaze kuko na mbere hose yahoze aha.”

Tshisekedi kandi yavuze ko akimara kumenya ibyabaye yiyemeje gushakira uyu mukinnyi ikipe akinira byihuse ari na yo mpamvu yahamagaye Perezida wa AS Vita Club, ndetse atangaza ko agiye kuzamwakira nk’intwari y’igihugu kuko ibyo yakoze bisobanuye byinshi kandi ko azamugororera.

Uyu mukinnyi yahanwe hakurikijwe amategeko ya FIFA kuko mu gika cyayo cya kane abuza abakinnyi kugaragaza ibyiyumvo bya politike ndetse n’amadini ku kibuga cyangwa se muri ruhago, akanaha uburenganzira abategura amarushanwa guhana abakinnyi bagaragayeho iyi myitwarire hakurikijwe itegeko.

Related posts