Perezida Samia Suluhu Hassan yagabanyije imodoka zimuherekeza, asaba abayobozi kugendera muri bisi mu rwego rwo kuzigama peteroli

 

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yafashe icyemezo kigamije kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, aho yagabanyije imodoka zimuherekeza azigira enye gusa, anasaba abayobozi bakuru kujya bagendera hamwe muri bisi imwe mu gihe bagiye mu ngendo z’akazi.

Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2026, agaragaza ko Leta igomba gutanga urugero mu kugabanya ikoreshwa ridakenewe rya peteroli, rikomeje kuzamuka ku rwego rwo hejuru.

Perezida Suluhu yavuze ko imodoka zisigaye zimuherekeza ari iz’umutekano we, iya polisi ndetse n’indi yihutirwa igenewe gutabara mu gihe imodoka arimo yagira ikibazo.

Ati “Kuva ubu, aho ngiye hose bizajya bikorwa muri ubu buryo. Abayobozi bose bagomba kujya bagendera muri bisi imwe, mu rwego rwo kugabanya peteroli ikoreshwa. Muri Guverinoma, ikoreshwa ryayo riri hejuru bitewe n’imodoka nyinshi zikora ingendo mu buryo buhoraho.”

Yakomeje asaba abayobozi bose gutangira gushyira mu bikorwa izi ngamba, bagira uruhare mu kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane muri iki gihe isi ihanganye n’izamuka ry’ibiciro byayo n’ibura ryayo.

Ibi bije mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije na Israel, yakomeje kugira ingaruka ku isoko mpuzamahanga rya peteroli.

By’umwihariko, icyemezo cya Iran cyo gufunga umuhora wa Strait of Hormuz, unyuzwamo hafi 20% bya peteroli icuruzwa ku Isi, cyarushijeho kongera igitutu ku bihugu byinshi.

Icyemezo cya Perezida Suluhu kiragaragaza icyerekezo cyo kugabanya ikoreshwa ridakenewe no guteza imbere imikoreshereze irambye y’ingufu, binyuze mu buyobozi butanga urugero.