Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yishimiye intsinzi ya Tshisekedi nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora RDCongo

Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye uherutse kuvuga ko ingabo z’Igihugu cye zagiye gutabara abaturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimiye mugenzi we w’iki Gihugu Felix Tshisekedi watsinze amatora yo gukomeza kuyobora Igihugu, Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu,

Iyi Komisiyo yagaragaje ko Tshisekedi yatsinze amatora ku majwi 73,34% ; mu gihe umugwa mu ntege ari Moise Katumbi wagize amajwi 18,08%, mu gihe Martin Fayulu we yagize 5,33%.

Nyuma y’ibi byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri DRC, Perezida Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Tshisekedi.

Mu butumwa yanyujije kuri X Ndayishimiye yagize ati “Ndashimira mushuti wanjye akaba n’umuvandimwe, Félix Antoine Tshisekedi ku bwo kongera gutorerwa kuyobora RDCongo nyuma y’ibyavuye mu matora .”

Perezida Ndayishimiye, ariko yavuze ko mu gihe iby’amatora byaba bikomeje kugibwaho impaka nk’uko bimaze iminsi bimeze aho bamwe mu bakandida babyamaganira kure, hakwiyambazwa inzira z’amahoro.Perezida Ndayishhimiye yishimiye intsinze ya Tshisekedi, nyuma y’uko yeruye ko Igisirikare cy’Igihugu cye cyagiye gutera ingabo mu bitutu icya DRC mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Kglnews.com

 

Related posts