Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Ndayishimiye ntabwo yiburira yongeye kwibasira u Rwanda

 

Umukuru w’ Igihugu cy’ u Burundi Ndayishimiye Evariste yongeye gutungurana yibasira u Rwanda avuga ko ari rwo nyirabayazana w’ Amavubi amaze igihe ari mu bihugu by’ Akarere.

Ibi Umukuru w’ Igihugu yabitangaje mu Cyumweru gishize ,ubwo yari yitabiriye amasengesho y’ Itorero ryitwa Engise Vision de Jésus_ Christ. Muri ayo masengesho Ndayishimiye yumvikanye ambwira abari bayitabiriye ko Mbere y’ umwaka wa 1959 nta kibazo cy’ ivangura rishingiye ku moko u Burundi bwari bwarigeze buhura na cyo ,gusa nyuma iki gihugu kiza kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko bitewe n’ u Rwanda.

Yagize ati” Mu Burundi Mbere ya 59 nta kibazo twari dufite. Abazungu bari baragerageje kuducamo ibice kugeza ubwo mu 1975 bashyiraho ibice kugeza ubwo mu 1975 bashyiraho itegeko rikumira Abahutu,ariko biranga kubera ko hari hakiriho umwami w’ Abarundi. Ni we wari wungiye Ubumwe abo Burundi ,n’ ubwo abazungu bari gukora iki ntibyari gukunda.”

Ndayishimiye yakomeje avuga ko ubwo bumwe bwanakomeje mu gihe cy’ ubutegetsi bw’ igikomangoma Louis Rwagasore wabaye Minisitiri w’ Intebe wa Kabiri w’ u Burundi; gusa ngo ishyano riza kugwa nyuma ya 1959 bigizwemo uruhare n’ u Rwanda. Ati” Nyuma ya 59 ni bwo ishyano ryaguye. Ryaguye gute? Aho hakurya mu Rwanda badukanye Abahutu n’ Abatutsi baricana. Abatutsi bahunze bahungira i Burundi,ubwo ikibazo cy’ Abahutu n’ Abatutsi kiba kirabyutse hano mu gihugu cyacu. Abanyarwanda bavuye hariya baje kwanduza Abarundi ,Abarundi twanduzwa n’ ikibazo kandi mbere twari umwe . Amacakubiri yagiye kujya mu ngiro nyuma ya 59. Abazungu bari baragerageje biranga nyamara mu Rwanda byari byarakunze”.

Perezida w’ u Burundi yanagaragaje ko Mbere y’ umwaka wa 1996 abanye_ Congo na bo bari bunze ubumwe,gusa birangira na bwo bigizwemo uruhare n’ u Rwanda. Ati”Muri Kivu y’ Amajyepfo bose bari baremeye gushyira intwaro hasi baravuga bati’ turashaka umutekano wa twese’. Umubembe agire umutekano n’ Umunyamulenge agire umutekano…icyo kibazo rero cyagiye kuza mu 1996. Cyari kivuye he? Murumva mu Burundi twakizaniwe mu 1959 bivuye ku byabaye mu Rwanda, abanye_ Congo na bo bakizaniwe mu 1959 bivuye ku byabaye mu Rwanda. None u Rwanda ,ibi bihugu byacu bijye bibona amabi yose avuye mu Rwanda?”.

Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo u Rwanda ,arusaba kumenye ibibazo byarwo aho kwinjira mu by’ igihugu cye ,ngo kuko mu Burundi nta Muhutu cyangwa Umututsi uhaba. Ati_ Twe ntituri Abahutu cyangwa Abatutsi,turi Abarundi. Niba ab’ iwabo bayoborera ku moko ibyo birareba. Kuvuga ngo njyewe negeranyije Abahutu n’ Abatutsi bose. Dutewe nababwira nti ‘ Abahutu n’ Abatutsi mwese tujye ku rugamba twatewe’. Niba bo bayoborera ku bwoko njyewe ibyo ntibindeba ,ni igihugu cyabo. Nibareke kubizana iwacu ,bareke kubijyana muri Congo. Muri Congo Abanyamurenge ni abanye_ Congo. Nibareke kubeshya byose byaje mu 1996 bivuye ku byabaye mu Rwanda “.

Perezida w’ u Burundi yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana w’ amabi abera mu karere ,mu gihe umubano w’ ibihugu byombi umaze igihe warazambye.

Icyakora ku Cyumweru gishize ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’ abaturage muri BK Arena yavuze ko hari icyizere cy’ uko u Rwanda n’ u Burundi bishobora kwiyunga. Aho yagize ati:” Ba bandi badukolonije, u Rwanda ,u Burundi na RDC barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande bisobanuka”

Yunzemo ati” Sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze”.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga ,Amb Olivier Nduhungirehe mu Cyumweru gishize na we yari yanditse ku rubuga rwe rwa X ko ” u Rwanda n’ u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana ,mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’ abayobozi bo mu bihugu byombi”.

Kuri ubu hari impungenge z’ uko amagambo ya Ndayishimiye ashobora kongera gusubiza ibintu irudubi.

Related posts