Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Perezida Museveni “Ntabwo mugomba kunyigisha ibijyanye n’ uburenganzira bwa muntu”. inkuru irambuye

Perezida Museveni.

Umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch (HRW), Bwana Kenneth Roth, yavuze ko Perezida Museveni yamubwiye mu nama yabo ko batagomba kumwigisha ibijyanye n’ uburenganzira bwa muntu.

Bwana Roth yagize ati: “Perezida yavuze ko Afurika yabayeho mu bukoloni, yabayeho mu bucakara, kandi yabayeho binyuze mu bikorwa bitandukanye byakozwe n’Abanyaburayi, yakuyeho Idi Amin, Nti mukamubwire ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu “.

Yavuze ko ibi byari mu nama yabo yabereye mu rugo rwa Perezida mu karere ka Ntungamo ku wa gatatu. Muri iyo nama, Bwana Roth yashyikirije Bwana Museveni raporo y’umuryango wa Human Right watch (HRW) yerekana kudahana no guhohotera uburenganzira bw’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda.

Ku munsi w’ejo, Bwana Roth yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo ku mbogamizi zo kuryozwa ifungwa ridakurikije amategeko ryateguwe n’ishuri ry’amategeko, kaminuza ya Makerere, ku bufatanye na HRW. Bwana Roth yavuze ko amagambo Perezida yavuze k’ubrenganzira bwa muntu muri Uganda ari impaka avuga ko ahanini ashobora gukora ibyo ashaka.

Ati: “Ibyo kubera ko muri Afurika habaye amateka ateye ubwoba, ntitwakagombye rwose gusuzuma abayobozi b’iki gihe kandi byumvikane ko izo mpaka ari inzira y’ibibazo. Yongeyeho ati: “Izi ni impaka ziteye akaga kandi simbyemera, uburenganzira bwa muntu ni ikintu buri wese agomba kubahiriza uyu munsi atitaye ku mateka”.

Bwana Roth yavuze ko abashinzwe umutekano inyuma y’ihohoterwa ry’ uburenganzira bwa muntu mu matora rusange aherutse kubera muri Uganda bagomba gukurikiranwa.

Related posts