Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Perezida Kagame yagize icyo asezeranya Raila Odinga

Raila Odinga ukomeje gushaka abazamushyigikira, mu  kuzayobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ubu nibwo  Perezida Paul Kagame yatangaje ko azamushyigikira.

Ibi  umukuru w’igihugu  Paul Kagame  yabitangaje mu gihe habura umwaka ngo habe amatora y’uzasimbura uwari uyoboye  Komisiyo ya AU muri manda ye ya kabiri,  ariwe Moussa Faki Mahamat.

Aya matora azaba  muri Gashyantare umwaka utaha wa 2025. Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya NTV yo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Perezida Kagame yagize ati “Nubaha Raila Odinga, nzi uburyo ahirimbana.”

Mu cyumweru gishize, tariki 08 Werurwe 2024, nibwo  Raila Odinga yagiriye uruzinduko mu Rwanda, anakirwa na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame kandi yashimye uburyo uyu munyapolitiki Odinga yakoze inshingano ze ubwo yari ahagarariye uyu Muryango wa AU ashinzwe Iterambere ry’Ibikorwa Remezo, inshingano yakoze kuva muri 2018 kugeza muri 2023.

Ati “Yakoze akazi keza, kandi wabonaga agakorana ubwitange no kugasobanukirwa. Rero tuzamushyigikira, kandi mwifuriza amahirwe masa.”

Umukuru w’igihugu cy’u  Rwanda kandi  akomeza avuga ko atari ukumushyigikira   mu kugera ku nshingano gusa, ahubwo arino kuzamushyigikira ubwo azaba azirimo.

Raila Odinga  ubu afite imyaka 78, akaba  ayoboye Ihuriro Azimio ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, ndetse  yamaze gutangaza kanditire ye muri aya matora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Related posts