Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’ Amahanga, Marco Rubio, ku ngingo irimo imirwano irimo kubera mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatangajwe n’ Umukuru w’ Igihugu cy’ u Rwanda , Paul Kagame , abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu masaha akuze y’ iri joro rishyira kuri ku wa 29 Mutarama 2025. Yagize ati” Nagiranye ikiganiro cyiza n’ Umunyamabanga, Marco Rubio ku byerekeranye n’ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti umuzi w’ayo makimbirane, rimwe na rizima.”
Perezida Paul Kagame yakomeje atangaza ko kandi baganiriye indi ngingo yo gukomeza guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ u Rwanda na Amerika. Ati” Niteguye kuzakomeza gukorana n’ ubuyobozi bwa Trump mu kuzanira amahoro n’ umutekano abaturage Akarere kacu bakwiye kugira”.
Iki kiganiro Perezida Paul Kagame agiranye n’ ukuriye Dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio , kibaye nyuma y’ uko imirwano hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC imaze iminsi ikajije umurego, ikaba yarasize M23 ifashe umujyi wa Goma n’uduce bituranye, ndetse abasirikare benshi ba FARDC n’imitwe bifatanya, ndetse n’ab’amahanga nka SAMIDRC n’abacanshuro, bamanitse amaboko, abandi bagahungira mu Rwanda.
Bidasubirwaho M23 yatangaje ko yamaze kwigarurira Umujyi wa Goma.
Leta Zunze Ubumwe za America, ni kimwe mu Bihugu byagiye bigwa mu mutego wo kugendera ku kinyoma cyahimbwe na DRC ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rutahwemye kubihakana, Gusa iki Gihugu cy’igihangange, cyakunze gutsindagira ko ntakindi cyatanga umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC atari ibiganiro bya Politiki aho kuba intambara y’amasasu, ndetse kikavuga ko gishyigikiye ibiganiro by’i Nairobi n’iby’i Luanda n’imyanzuro yagiye ibifatirwamo.