Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Pasiteri yemeje amakuru y’ uko yatambye abantu batandatu buri mwaka birangira umwana we n ‘ umugore we nabo babigendeyemo. Dore icyahise gikurikiraho

Umupasiteri uzwi ku izina rya James , ukomoka mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi , yavuze amahano yakoze aho buri mwaka atamba abantu batandatu basengeraga mu itorero rye.

Amakuru avuga ko uyu mupasiteri yavuze ko amaze gutamba abagera kuri 60, ubwo yavugaga aya magambo yemeye ko akiri muto cyane muri uyu mwuga wo gukorera Imana gusa ashimangiza umuryango we avuga ko afite umugore n’umwana.

Pasiteri yemeje ko kugeza ubu afite abayoboke bake ariko ko akomeza kwiga umunsi ku munsi.James yakundaga kujya munama zitandukanye z’abaga zakozwe n’abandi bakuru b’amatorero, yakomeje agaragaza ko umunsi umwe ubwo inama yari irangiye umwe yamwegereye akamubaza impamvu agira abayoboye bake hanyuma akamuha umukoro amubwira ko akeneye kwiga akamenya
neza icyo yakora kugira ngo akomeza kuzamura umubare w’abayoboke be.

James, yasabwe n’uyu mukuru w’itorero kumuha abayoboke bake ubundi akazajya
abasubizwa nyuma babaye benshi ndetse akongerwa n’ubukire butagira ingano. Uyu mugabo yamusabye ko bazongera guhura kuwundi munsi, bahuye bamusaba ko basinyana amasezerano y’imyaka 10 buri mwaka atanga abayoboke 6 ahereye kuri mushiki we ndetse n’umuvandimwe we.James yasabwe ko bamukata urutoki ubundi agasinyisha amaraso ye.

Nyuma yo gusinyishwa, uyu mu pasiteri avuga ko yahawe impeta agasabwa kutazigera ayikuramo. Nyuma y’amezi make umuvandimwe we yakoze impanuka ahita apfa kuva uwo munsi itorero rye ritangira kuzamo abantu kandi bafite amafaranga.Hashize umwaka umwe, yabaze abantu bapfuye abazi neza mu itorero rye asanga ari 6 buzuye.

Ubwo amasezerano ye yari arangiye, uyu mugabo yasubiyeyo, bamusaba ko yatamba umwana we w’imfura, maze ababwira ko akeneye kubanza kubitekerezaho na cyane yari yasezeranyijwe kuba umuyobozi. Ntabwo yifuzaga kubura umwana we ndetse na mama we. Uyu mugabo yahise akuramo impeta bari bamuhaye, abwira umushoferi we gutwara umuryango we gusenga.

Begeze munzira bakoze impanuka maze bombi barapfa, ni ukuvuga umwana we ndetse na nyina (Umugore we) umushoferi we asigara ari muzima ntanikibazo afite.Uyu mugabo akomeza avuga ko yihebye cyane ajya kuvuza umushoferi we ababaye ariko atazi ibindi yakora.

Related posts